Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2024, umutwe wa M23 washyize ahagaragara itangazo ushinja ingabo za Leta, FARDC, gukoresha indege z’intambara zirimo kajugujugu mu kugaba ibitero mu bice by’inyeshyamba ndetse no mu bice bituwemo n’abaturage b’abasivile.
M23 ivuga ko ibibuga by’indege bibiri, icya Goma muri Kivu y’Amajyaruguru n’icya Kavumu muri Kivu y’Amajyepfo, ari byo bikoreshwa mu guhagurutsa no kwakira izo ndege.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko M23 yamagana ibi bikorwa kandi ikiyemeza kubikumira niba bidahagaritswe. Bagize bati:
"AFC/M23 ntizakomeza kurebera ubwicanyi. Niba ibyo bitero bikomeje kwiyongera, nta yandi mahitamo tuzaba dufite uretse kubikumirira aho bituruka, n’aho bigaragara kugira ngo turinde abaturage b’abasivile."
Kuri uyu wa Gatandatu, imirwano yashyamiranyije ingabo za FARDC n’inyeshyamba za M23 mu gace ka Nyiragongo. Abatuye Rusayo bavuze ko bumvise urusaku rw’amasasu arimo ay’imbunda nto n’into, mu gihe amakuru avuga ko izi mpande zombi, zifatanyije n’urubyiruko rwa Wazalendo, bari kurwanira ahitwa Kanyamahoro hafi y’umujyi wa Goma.
Iyi ntambara ikomeje guteza impungenge zikomeye ku mutekano w’abaturage n’uburenganzira bwabo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.


0 Comments
Leave Your Comment Below