Mu kiganiro Club Shay Shay Podcast  Umuraperi Wiz Khalifa yagaragaje ko kugira ngo abakundana babe baziranye neza n’imiryango yabo bisaba igihe kirekire. Nk’uko yabivuze, kumenya neza uwo mukundana, umuryango we, n’uko mubana mu buzima bwa buri munsi bishobora gufata imyaka 10.

Ati: “Bisaba imyaka 10 kugira ngo umenye neza uwo uri kumwe nawe , umuryango we, ndetse n’uko mubanye m'ubuzima bwa buri munsi.”

Ku kibazo kijyanye no kuba abakundana bakwiye kubana mbere y’ubukwe cyangwa gutegereza gushyingiranwa, Wiz Khalifa yavuze ko ibyo biterwa n’amahitamo y’abantu. Yavuze kandi ko: “Bamwe bashobora guhita babana, ariko bagikeneye igihe cyo kumenyana neza. Iyo mutarabana, ubona uruhande  rumwe rw’uwo mukundana. Ariko iyo mutangiye gusangira ubuzima bwa buri munsi, ubona indi shusho ye.”

Wiz Khalifa, w’imyaka 37, yahoze ari umugabo wa Amber Rose, umunyamideli uzwi cyane, bakaba barashakanye ku wa 8 Nyakanga 2013. Bari bafitanye umuhungu, ariko urugo rwabo rwaje kurangira mu mwaka wa 2014 ubwo Amber Rose yatangaga ikirego cyo gatandukana. Kutumvikana hagati yabo kwaje gutuma urukundo rwabo rurangira burundu mu 2016.

Ubu, Wiz Khalifa ari mu rukundo n’umukunzi we mushya, Aimee Aguilar, kandi bivugwa ko bamaze kwibaruka umwana w’umukobwa mu minsi ishize.

Aya magambo ya Wiz Khalifa agaragaza ko aha agaciro umwanya wo kumenyana neza mu rukundo, agashishikariza abakundana bose kugenera igihe gihagije uyu mwitozo mbere yo gufata umwanzuro.








 ukomeye wo kubana cyangwa gushyingiranwa.