Ku wa 24 Ukuboza 2024, Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyagabye ibitero by’indege mu Majyepfo ya Somalia, byicamo umwe mu bayobozi ba Al-Shabaab, umutwe w’iterabwoba ushingiye kuri Al-Qaeda. Muri aba bayobozi harimo Mohamed Mire Jama, wari uzwi ku izina rya Abu Abdirahman, umwe mu bakomeye muri uyu mutwe.
Ibi bitero byagabwe ku bufatanye na Guverinoma ya Somalia, bigamije guhashya ibikorwa by’iterabwoba muri Quyno Barrow, akarere kari mu Majyepfo y’Umurwa Mukuru Mogadishu. Ubuyobozi bwa AFRICOM (Ishami ry’Igisirikare cya Amerika rikorera muri Afurika) bwatangaje ku wa 26 Ukuboza 2024 ko ibi bitero byakozwe mu buryo bwo gufasha Somalia guhashya ibyihebe bigihungabanya umutekano w’igihugu.
Mu itangazo ryasohowe, AFRICOM yagize iti: “Tuzakomeza gukurikirana kugira ngo dushyikirize umusaruro wavuye muri iki gikorwa mu buryo bunoze. Tuzajya tubagezaho amakuru uko tuyabonye.”
Somalia imaze igihe kirekire ihanganye n’ibikorwa by’iterabwoba bya Al-Shabaab, umutwe ukomeje gutera ubwoba no guhungabanya umutekano w’igihugu. Uretse iterabwoba, iki gihugu kinahanganye n’ibibazo bikomeye by’ibiza, bikomeje kwongera ubukene mu baturage bacyo.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakomeje kwiyemeza gufasha Somalia mu kurwanya Al-Shabaab. Nubwo mu mwaka wa 2020, Donald Trump, wari Perezida wa Amerika, yari yafashe icyemezo cyo gukura ingabo za Amerika muri Somalia, Perezida Joe Biden yahinduye iki cyemezo mu rwego rwo gukomeza gufasha mu guhangana n’umutwe w’iterabwoba.
![]() |
| Umutwe w'iterabwoba wa Al-Shabaab wayogoje Somalia n'Akarere. |
Mu gihe gishize, Misiri nayo yatangaje ko ishaka kwifatanya n’Ingabo za Afurika Yunze Ubumwe ziri gucunga umutekano muri Somalia, mu rwego rwo gushyigikira iki gihugu mu rugamba rwo guhashya iterabwoba.
Abaturage ba Somalia baracyizeye ko ubu bufatanye mpuzamahanga buzatanga umusaruro mu kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu cyakomeje guhura n’ibibazo byinshi.


0 Comments
Leave Your Comment Below