Harun Laston wamamaye nka Zoravo uri mu baramyi bakomeye muri
Tanzania, yatumiwe i Kigali mu gitaramo cyateguwe na mugenzi we Jado Sinza
umaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Igitaramo ‘Redemption concert’ Jado Sinza yatumiyemo Zoravo,
giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 17 Werurwe 2024.
Zoravo watumiwe na Jado Sinza ni umwe mu baramyi bazwi muri
Tanzania. Azwi mu ndirimbo nka ‘Majeshi ya Malaika’, Anarejesha yakoranye na
Rehema Simfukwe na Ameniona yakoranye na Bella Kombo.
Jado Sinza watumiye uyu muhanzi mu gitaramo cye, amenyerewe mu
muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda by’umwihariko akaba azwi mu
ndirimbo nka Ndategereje, Golgotha n’izindi nyinshi.
Uyu muhanzi uretse kuba yaratangiye urugendo rwo gukora umuziki
ku giti cye, hari n’abamuzi muri Siloam Choir ADEPR Kumukenke.
Sinza yaherukaga gutaramira abakunzi be mu Ugushyingo 2019 aho
yari yateguye icyiswe ‘True light live concert’ cyabereye muri Dove Hotel. Ni
nabwo yamurikaga album ye ya mbere y’indirimbo zose zifite amashusho yise
‘Ndategereje’.
Muri iki gitaramo yari yifashishije James na Daniella, Papi
Clever, New Melody na True Promises.
Ni igitaramo cyari kibaye icya kabiri cye nyuma y’icyo yari
yakoze mu Ugushyingo 2017 ubwo yamurikaga album ye ya mbere yise ‘Nabaho’ nacyo
kikaba cyarabereye muri Dove Hotel.
0 Comments
Leave Your Comment Below