Ikamba rya Miss Global ryegukanwe n’Umunya-Puerto Rico Ashley Melendez iri rushanwa rikaba ryaberaga muri Cambodia, ahigitse bagenzi be.
Ashley Melendez wegukanye ikamba rya miss global

 

Uwabaye Igisonga cya mbere ni Haylani Kuruppu wo muri Samoa.

Umunya-Thailand Chonnikarn Supittayaporn yabaye Igisonga cya kabiri, naho umukobwa witwa Pearl Hung wo muri Philippines yabaye Igisonga cya gatatu, naho

Đoàn Thu Thuỷ wo muri Vietnam yabaye igisonga cya kane.

Gusoza iri rushanwa byabereye mu Mujyi wa Phnom Penh muri Cambodia, kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2024.

Umuhango wo gutanga ikamba wayobowe na Miss Universe Thailand 2023 Anntonia Porsild afatanyije n’umukinnyi wa filime Nico Locco ukomoka muri Canada.

Ashley Melendez wegukanye Miss Global 2023 yahembwe 20.000 $ [agera kuri miliyoni 25 Frw] mu gihe ibisonga bine, buri umwe yahawe amadorali 1000.



Ashley Melendez yambikwa ikamba n’Umunya-Philippines Sherry Anne Tormes wari wambaye iri kamba mu mwaka wa 2022


Haylani Kuruppu wo muri Samoa yabaye igisonga cya mbere



Đoàn Thu Thuỷ wo muri Vietnam niwe wegukanye umwanya w’Igisonga cya kane




Umunya Philipine Pearl Hung niwe wabaye Igisonga cya gatatu



 Chonnikarn Supittayaporn Umunya-Thailand niwe wegukanye uwanya w’Igisonga cya kabiri