Ikamba rya Miss Global ryegukanwe n’Umunya-Puerto Rico Ashley Melendez iri rushanwa rikaba ryaberaga muri Cambodia, ahigitse bagenzi be.
Ashley Melendez wegukanye ikamba rya miss global
Uwabaye Igisonga cya mbere ni Haylani Kuruppu wo muri Samoa.
Umunya-Thailand Chonnikarn Supittayaporn yabaye Igisonga cya
kabiri, naho umukobwa witwa Pearl Hung wo muri Philippines yabaye Igisonga cya
gatatu, naho
Đoàn Thu Thuỷ wo muri Vietnam yabaye igisonga cya kane.
Gusoza iri rushanwa byabereye mu Mujyi wa Phnom Penh muri
Cambodia, kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2024.
Umuhango wo gutanga ikamba wayobowe na Miss Universe Thailand
2023 Anntonia Porsild afatanyije n’umukinnyi wa filime Nico Locco ukomoka muri
Canada.
Ashley Melendez wegukanye Miss Global 2023 yahembwe 20.000 $
[agera kuri miliyoni 25 Frw] mu gihe ibisonga bine, buri umwe yahawe amadorali
1000.
Ashley Melendez yambikwa ikamba n’Umunya-Philippines Sherry Anne
Tormes wari wambaye iri kamba mu mwaka wa 2022
Umunya Philipine Pearl Hung
niwe wabaye Igisonga cya gatatu
Chonnikarn
Supittayaporn Umunya-Thailand niwe wegukanye uwanya w’Igisonga cya kabiri
0 Comments
Leave Your Comment Below