Ingabo Z'uburundi

Abarundi batuye mu bice byegereye ishyamba rya Kibira riri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi, bari kurara rwantambi bitewe n’ingabo zimaze icyumweru zoherezwamo.

Abasirikare n’abapolisi batangiye koherezwa muri iri shyamba mu ntangiriro z’icyumweru gishize, zinyuze muri komini ya Bukinanyana na Mabayi ziherereye mu ntara ya Cibitoke.

Ikinyamakuru RPA cyatangaje ko abasirikare bashyizwe ku bwinshi ku biraro bigize umuhanda munini wa RN5 birimo icya Nyamagana, Muhira, Kaburantwa na Kajeke kugira ngo babirinde amanywa n’ijoro.

Umuturage waganiriye n’ikinyamakuru SOS Burundi, na we yahamije amakuru y’ubwiyongere bw’aba basirikare, agira ati “Aba bantu bafite intwaro nyinshi binjiye muri Kibira baturutse ku gasozi ka Ruhembe muri zone Bumba no ku dusozi twa Rutorero na Gafumbegeti muri Zone Butahana, muri komini Bukinanyana na Mabayi.”

Ku mugezi wa Rusizi na Ruhwa hafi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda na ho byemezwa ko hongerewe abashinzwe umutekano.

Abaturage batangaje ko vuba cyane hashobora kuba imirwano hagati y’ingabo z’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ikunze kwinjira muri Kibira, iturutse mu burasirazuba bwa RDC.

RPA isobanura ko bitewe n’ubu bwoba, hari abatuye muri izi komini bahitamo kujya kurara mu bihuru, abandi bakarara badasinziriye.

Ingabo z’u Burundi zoherejwe ku bwinshi mu majyaruguru y’uburengerazuba nyuma y’aho umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara ugabye igitero muri zone Gatumba mu Ukuboza 2023, Perezida Evariste Ndayishimiye agashinja u Rwanda kuwufasha gusa rwo rwarabihakanye.

Umubano w’u Burundi n’u Rwanda uhagaze nabi guhera mu mpera z’umwaka ushize. Byatumye iki gihugu kiri mu majyepfo gifunga imipaka yacyo tariki ya 11 Mutarama 2024.