Umuhanzikazi Taylor Swift, ayoboye urutonde rw’abahanzi barindwi bacuruje umuziki kurusha abandi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka ushize wa 2023.

Nk’uko imibare y’urubuga Chart Data ibigaragaza, Taylor Swift na Drake nibo bahanzi ba mbere bacuruje kurusha abandi bose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2023.

Taylor Swift waje ku mwanya wa mbere yacuruje kopi miliyoni 19 z’indirimbo yakoze mu bihe bitandukanye, agakurikirwa n’umuraperi Drake wacuruje kopi miliyoni miliyoni 10.

Bitunguranye ku mwanya wa gatatu, haje umuhanzi Morgan Wallen uririmba mu njyana ya Country, yacuruje kopi miliyoni 8.4, akurikirwa na Zachalen Bryan wagurishije kopi miliyoni 4.8.

Ku mwanya wa gatanu hariho umuhanzikazi SZA, wagurishije kopi miliyoni 4.2, ku mwanya wa gatandatu hakaza umuraperi Young Boy Never Broke Again wacuruje kopi miliyoni 4.2.

Umuhanzi The Weeknd wo muri Canada uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Blinding Lights’; ‘I feel it coming’ n’izindi niwe uri ku mwanya wa karindwi, yacuruje kopi miliyoni 3.9.