Mweso imaze iminsi ibiri iberamo imirwano ikomeye ihanganishije M23 n’Ingabo za RDC, FARDC, hamwe n’izindi zirimo iz’u Burundi, iz’umuryango SADC, FDLR, abancancuro n’imitwe ya Wazalendo; zibogamiye ku ruhande rwa Leta.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Mutarama 2024 yatanze impuruza ko FARDC yarashe muri Mweso, yica abantu 20.
Bisimwa yagize ati “Amashusho ateye ubwoba aturuka Mweso, drone z’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa zarashe ibice bituwe, bitera ubwicanyi mu baturage b’inzirakarengane. Kinshasa iri gukoresha za drone mu kwica inzirakarengane kure y’ahabera imirwano.”
Nyuma y’iminota 41, Bisimwa yongeye gutangaza ati “Umubare w’agateganyo w’abiciwe na drone n’imbunda ziremereye z’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa mu mujyi wa Mweso ugeze kuri 20 barimo abasivili b’inzirakarengane.”
Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Colonel Ndjike Kaiko Guillaume, we yatangaje ko M23 ari yo yagabye ibitero ku birindiro byabo mu bice bitandukanye birimo Mweso.
Lt Col Ndjike yasobanuye ko ubwo M23 yavaga muri Mweso, yaharashe amabombe ya Mortier mu baturage, “itera imfu z’abantu 19, abandi 27 barimo inzirakarengane z’abasivili barakomereka.”
Buri ruhande rurasaba amahanga gukurikirana abagize uruhare muri iki gitero kugira ngo bakiryozwe. Ruvuga kandi ko ruzakomeza “kurinda” umutekano w’abasivili uri mu kangaratete.
FARDC cyakora iheruka gutangaza ko yo n’abo bafatanya bagiye kugaba ibitero simusiga kuri M23, mu rwego rwo kwirukana burundu uyu mutwe mu bice byose by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru wigaruriye.


0 Comments
Leave Your Comment Below