Guverinoma y’u Bushinwa yashyizeho ihuriro ry’inganda ryiswe
‘China Fusion Energy Inc’, rikaba rizibanda ku guteza imbere ikoranabuhanga ryo
guhuza ingufu za ‘nucléaire’ hagamijwe kuzibyazamo ibindi bintu.
Iri huriro rizayoborwa n’Ikigo cy’Abashinwa gishinzwe iby’ingufu
za ‘nucléaire’ (China National Nuclear Corporation: CNNC), kimaze igihe mu
bushakashatsi ku bijyanye n’ingufu za nucléaire n’ikoreshwa ryazo, uko zikorwa
n’ibindi birimo kubungabunga ibidukikije mu myaka igera kuri 25 ishize.
Uru rwego rwashinzweho hagamijwe guteza imbere ikoranabuhanga
ryo guhuza ingufu za nucléaire mu Bushinwa, harimo ibikorwa by’ubushakashatsi
n’iterambere mu ngufu zifite ubushyuhe bwinshi n’ibindi.
Ibigo byegamiye kuri leta bigera kuri 25 n’iby’ubushakashatsi
bizobereye mu by’ubwubatsi n’ingufu biri muri uyu mushinga. Birimo State Grid
Corp., China Three Gorges Corp., China Baowu Steel Group Corp. na China
Aerospace Science and Industry Corp. Harimo kandi ikigo kimwe cyigenga na
kaminuza enye.
U Bushinwa bumaze igihe bugaragaza inyota yo kwinjira mu
by’ingufu zihujwe ndetse iri koranabuhanga riri ku muvuduko wo hejuru mu bihugu
by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba ari yo mpamvu Guverinoma y’u
Bushinwa iri gukurikiranira hafi urwo rwego.
Iki gihugu gifite intego yo kubaka uruganda rwa mbere rukora
ingufu zishyushye cyane ziswe ‘izuba ry’irikorano’ bitarenze mu 2035. Gifite
icyizere ko ‘ingufu za nucléaire zihujwe’ zizatangira gukorwa no gucuruzwa ku
gipimo cyo hejuru mu 2050. Ni ingufu ziramba kandi zidasohora imyuka ihumanye.
Mu 2021 ni bwo abahanga mu bya siyansi bo mu Bushinwa bakoze
igerageza ry’izuba ry’irikorano, bavuga ko rizaba rifite ubushyuhe bukubye
inshuro icumi ubw’izuba karemano risanzwe rigira ubwa dogere selisiyusi
miliyoni 15.
Iri zuba ry’irikorano ni imashini yigana ubugenge nk’ubw’izuba mu gukora ubushyuhe. Ubwo hakorwaga igerageza, iyi mashini yamaze amasegonda 100 ifite ubushyuhe bwa dogere selisiyusi miliyoni 160

0 Comments
Leave Your Comment Below