Guverinoma y’u Bushinwa yashyizeho ihuriro ry’inganda ryiswe ‘China Fusion Energy Inc’, rikaba rizibanda ku guteza imbere ikoranabuhanga ryo guhuza ingufu za ‘nucléaire’ hagamijwe kuzibyazamo ibindi bintu.

Iri huriro rizayoborwa n’Ikigo cy’Abashinwa gishinzwe iby’ingufu za ‘nucléaire’ (China National Nuclear Corporation: CNNC), kimaze igihe mu bushakashatsi ku bijyanye n’ingufu za nucléaire n’ikoreshwa ryazo, uko zikorwa n’ibindi birimo kubungabunga ibidukikije mu myaka igera kuri 25 ishize.

Uru rwego rwashinzweho hagamijwe guteza imbere ikoranabuhanga ryo guhuza ingufu za nucléaire mu Bushinwa, harimo ibikorwa by’ubushakashatsi n’iterambere mu ngufu zifite ubushyuhe bwinshi n’ibindi.

Ibigo byegamiye kuri leta bigera kuri 25 n’iby’ubushakashatsi bizobereye mu by’ubwubatsi n’ingufu biri muri uyu mushinga. Birimo State Grid Corp., China Three Gorges Corp., China Baowu Steel Group Corp. na China Aerospace Science and Industry Corp. Harimo kandi ikigo kimwe cyigenga na kaminuza enye.

U Bushinwa bumaze igihe bugaragaza inyota yo kwinjira mu by’ingufu zihujwe ndetse iri koranabuhanga riri ku muvuduko wo hejuru mu bihugu by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba ari yo mpamvu Guverinoma y’u Bushinwa iri gukurikiranira hafi urwo rwego.

Iki gihugu gifite intego yo kubaka uruganda rwa mbere rukora ingufu zishyushye cyane ziswe ‘izuba ry’irikorano’ bitarenze mu 2035. Gifite icyizere ko ‘ingufu za nucléaire zihujwe’ zizatangira gukorwa no gucuruzwa ku gipimo cyo hejuru mu 2050. Ni ingufu ziramba kandi zidasohora imyuka ihumanye.

Mu 2021 ni bwo abahanga mu bya siyansi bo mu Bushinwa bakoze igerageza ry’izuba ry’irikorano, bavuga ko rizaba rifite ubushyuhe bukubye inshuro icumi ubw’izuba karemano risanzwe rigira ubwa dogere selisiyusi miliyoni 15.

Iri zuba ry’irikorano ni imashini yigana ubugenge nk’ubw’izuba mu gukora ubushyuhe. Ubwo hakorwaga igerageza, iyi mashini yamaze amasegonda 100 ifite ubushyuhe bwa dogere selisiyusi miliyoni 160