![]() |
| Abafana ba Côte d'Ivoire kwiyakira byabananiye bamenagura imodoka y'ikipe nyuma yo gutsindwa na Guinea Equatoriale. |
Abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire bagize umujinya mwinshi nyuma yo kunyagirwa na Guinée équatoriale, biroha mu mihanda basenya inyubako zegereye stade, banamenagura za bisi abandi barahakomerekera.Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2024, ubwo amakipe yombi yari asoje gukina umukino wa nyuma mu Itsinda A ry’Igikombe cya Afurika.
Ni umukino wabayemo gutungurwa gukomeye ku ruhande rwa Côte d’Ivoire kuko yatsindiwe ibitego 4-0 imbere y’abafana bayo bari biyemeje kuyishyigikira kuri Stade Alassane Ouattara d’Ebimpé.
Ibi byari bigoye kubyihanganira ku bafana bayo bumvaga ko amahirwe yo gukomeza mu Gikombe cya Afurika cyabereye iwabo ari kugenda ayoyoka babireba.
Umusifuzi Mahmood Ismail agisoza umukino, hagaragaye amashusho y’imodoka y’Ikipe y’Igihugu ‘Les Elephants’ yamenaguwe ibirahure ndetse yanangijwe bikomeye cyane.
Izindi bisi na zo zari mu mihanda iva kuri stade zangijwe bikomeye ndetse bamwe mu bafana bakomerekera muri ibyo bikorwa byari byiganjemo uburakari bwinshi.
Les Elephants yasoreje ku mwanya wa gatatu mu itsinda kuko ifite amanota atatu yakuye ku mukino wa mbere wafunguye irushanwa, yatsinzeho Guinée-Bissau ibitego 2-0.
Hategerejwe imikino yo mu itsinda kugira ngo igire amahirwe yo kuba yazamuka nk’ikipe yatsinzwe ariko mu buryo bwiza.
Si aba bafana bababaye gusa kuko n’Abanya-Ghana ntabwo bishimiye gusozanya Itsinda A amanota abiri gusa nyuma yo kunganya na Mozambique ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa gatatu.
Mu mashusho yashyizwe hanze,abakinnyi ba Cote d’Ivoire binjiye mu rwambariro bacungiwe umutekano.
Bwana Gnabé asohoka muri stade yagize ati: "Niba udashaka kwanduza imyenda yawe kuri Cote d’Ivoire, guma mu rugo. Biteye isoni!"
Sostene ati: "Ntabwo nzi icyo nabwira abakinnyi. Intsinzi imwe, gutsindwa kabiri. Biteye isoni".
Ifirimbi ya nyuma ikimara kuvuga,abafana batangiye kujugunya ibintu mu kibuga mu gihe abandi bageragezagakwinjira mu kibuga. Abapolisi baratabaye maze abakinnyi bava mu kibuga baherekejwe.
Cote d’Ivoire ntirasezererwa.Ni iya gatatu mu itsinda ryayo n’amanota 3,ishobora kwizera ko azaba muri ane yarangije ku mwanya wa gatatu. Ariko abafana, ngo icya ngombwa bashakaga ntikikiriho.Ibintu byacitse.

0 Comments
Leave Your Comment Below