Abanya-Israel bafitanye isano n'abashimuswe na Hamas 


Abagize imiryango y’abafashwe bugwate n’umutwe wa Hamas binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Israel, Burengerazuba bwa Yeruzalemu, aho basabye  ko Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yakora ibishoboka byose abantu babo bakarekurwa.

Abantu bagera kuri 20 bageze ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko bamwe muri bo bari bafite ibyapa biriho amafoto y’abantu babo babuze.

Bagiraga bati “Ntimwakwicara aha mu gihe abana bacu bari gupfa.”

Aha bigaragambirije Netanyahu ntiyari ahari, ibi byabaye hari hashize umunsi umwe bamwe barashinze amahema hafi y’urugo rwe, bamusaba ko agirana amasezerano n’umutwe wa Hamas bakarekura abo bafashe bugwate bafungiye muri gaza .

Hamas yari yashimuse abantu 250 mu gitero yagabye kuri Israel tariki 7 Ukwakira 2023. Abantu 105 barekuwe binyuze mu biganiro byagizwemo uruhare na Qatar, mu gihe ingabo za Israel zemeje ko 31 bapfuye. Hamas ivuga ko abenshi bishwe n’ibitero by’ingabo za Israel ari ko zo zikabihakana.

RT yanditse ko ku Cyumweru Netanyahu yavuze ko badateze kwemera kumvikana na Hamas kuko byatuma batazigera babasha kurinda umutekano w’abaturage ba Israel.

Ati “Namaganye amasezerano yo kumanika amaboko imbere y’inyamaswa za Hamas. Nituramuka tubyemeye, ntituzashobora kubona umutekano usesuye w’abaturage bacu. Ntituzabasha kugarura mu mahoro abatwawe bunyago, bityo iya 7 Ukwakira izisubiramo igihe icyo aricyo cyose.”

Hamas yahise ivuga ko mu gihe Israel yakomeza kutemera ibyo isabwa, bivuze ko abafashwe bugwate batazataha.

Netanyahu yanakuriye inzira ku murima abashaka ko Palestine iba Leta yigenga, avuga ko bazakomeza kugenzura ibice byose.