![]() |
Guverinoma y’u Bwongereza imaze igihe itoza abashinzwe umutekano
bazijyana n’abimukira mu ndege izabazana mu Rwanda, bakazaba banakurikirana
imyitwarire yabo bimukira.
Kuya 19 Mutarama 2024 nibwo
Ikinyamakuru The Times nibwo cyatangaje ko abashinzwe umutekano bari guhabwa
amahugurwa yihariye y’uko bakwita ku bimukira mu ndege.
Abashinzwe umutekano
kandi, bifashishije icyumba indege ziparikamo n’indege bakodesherejwe, bari
kwimenyereza uko bashobora guhangana n’abimukira cyangwa abandi bantu
bakwigaragambya, bagerageza guhagarika indege.
Biteganijwe ko byibuze abashinzwe umutekano 5 bazajya bahabwa
umwimukira umwe bakurikirana bakamugeza mu ndege igihe gahunda yo kohereza abimukira
mu Rwanda izaba yemewe.
Ngo iyi gahunda yo guhugura abashinzwe umutekano uburyo bwo
kwita ku bimukira byatangiye muri 2015. Nkuko byatangajwe numuvugizi w’ibiro
bishinzwe umutekano w’imbere bifite inshingano yo gutegura iyi gahunda,
Yagize ati “Kuva mu 2015, guverinoma ifite aho itangira
amahugurwa kugira ngo abarinzi babe bakora kinyamwuga mu gihe habaho imbogamizi
mu kohereza abadafite uburenganzira bwo kuba mu Bwongereza. Harimo ibikorwa
by’imyitozo kugira ngo abarinzi bagire ubumenyi bwo gukemura inzitizi
zitandukanye.”
Rishi Sunak Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yatangarije Daily
Mail ko guverinoma ye izakora ibishoboka kugira ngo gahunda yo kohereza
abimukira ngo ishyirwe mu bikorwa mu
gihe cya vuba.
Mu gihe guverinoma itegereje ko icyiciro cya nyuma cy’abagize
Inteko Ishinga Amategeko gitora iyi gahunda, ba Minisitiri bafite mu nshingano
umutekano n’abimukira bakomeje indi myiteguro kugira ngo nibayemera, izahite
ishyirwa mu bikorwa.
Iyi gahunda ishingiye ku masezerano guverinoma y’u Bwongereza
n’iy’u Rwanda zasinye muri Mata 2022, zikayavugurura mu Kuboza 2023. Sunak
yatangaje ko ababajwe n’uko yahuye n’imbogamizi zakereje ishyirwa mu bikorwa
ryayo.

0 Comments
Leave Your Comment Below