Guverinoma y’u Bwongereza imaze igihe itoza abashinzwe umutekano bazijyana n’abimukira mu ndege izabazana mu Rwanda, bakazaba banakurikirana imyitwarire yabo bimukira.

Kuya 19 Mutarama 2024  nibwo Ikinyamakuru The Times nibwo cyatangaje ko abashinzwe umutekano bari guhabwa amahugurwa yihariye y’uko bakwita ku bimukira mu ndege.

 Abashinzwe umutekano kandi, bifashishije icyumba indege ziparikamo n’indege bakodesherejwe, bari kwimenyereza uko bashobora guhangana n’abimukira cyangwa abandi bantu bakwigaragambya, bagerageza guhagarika indege.

Biteganijwe ko byibuze abashinzwe umutekano 5 bazajya bahabwa umwimukira umwe bakurikirana bakamugeza mu ndege igihe gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda izaba yemewe.

 

Ngo iyi gahunda yo guhugura abashinzwe umutekano uburyo bwo kwita ku bimukira byatangiye muri 2015. Nkuko byatangajwe numuvugizi w’ibiro bishinzwe umutekano w’imbere bifite inshingano yo gutegura iyi gahunda,

Yagize ati “Kuva mu 2015, guverinoma ifite aho itangira amahugurwa kugira ngo abarinzi babe bakora kinyamwuga mu gihe habaho imbogamizi mu kohereza abadafite uburenganzira bwo kuba mu Bwongereza. Harimo ibikorwa by’imyitozo kugira ngo abarinzi bagire ubumenyi bwo gukemura inzitizi zitandukanye.”

Rishi Sunak Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yatangarije Daily Mail ko guverinoma ye izakora ibishoboka kugira ngo gahunda yo kohereza abimukira ngo ishyirwe  mu bikorwa mu gihe cya vuba.

Mu gihe guverinoma itegereje ko icyiciro cya nyuma cy’abagize Inteko Ishinga Amategeko gitora iyi gahunda, ba Minisitiri bafite mu nshingano umutekano n’abimukira bakomeje indi myiteguro kugira ngo nibayemera, izahite ishyirwa mu bikorwa.

Iyi gahunda ishingiye ku masezerano guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda zasinye muri Mata 2022, zikayavugurura mu Kuboza 2023. Sunak yatangaje ko ababajwe n’uko yahuye n’imbogamizi zakereje ishyirwa mu bikorwa ryayo.