Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mutarama 2025, imirwano ikaze yongeye kuvugwa mu gace ka Lumbishi, kazwiho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Umutwe wa M23 wateye ibirindiro by’ingabo za leta (FARDC) biri mu misozi ya Busakara, hafi y’agace ka Sake.
M23 ivuga ko irwanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, isaba ibiganiro na leta ya Tshisekedi kugira ngo ibintu bisubire mu buryo. Ariko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwanga ibiganiro, bushinja M23 kuba umutwe w’iterabwoba “uterwa inkunga n’u Rwanda.”
Imirwano muri aka gace yatumye abaturage b’imbere mu gihugu barushaho guhunga, bamwe bakerekeza mu bihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda na Uganda, mu gihe abandi bakomeje kwibera mu bwihisho. Iyi mvururu igira ingaruka zikomeye ku baturage, harimo kwangirika kw’ibikorwaremezo, kubura ibiribwa, n’ubuzima bubi mu nkambi z’impunzi.
Ku rundi ruhande, umubano w’u Rwanda na Congo ukomeje kuzamba. Nubwo abahuza bo mu karere n’amahanga bakomeje kugerageza gusubiza impande zombi ku meza y’ibiganiro, biragaragara ko inzira yo kumvikana ikigoye. U Rwanda rwakomeje guhakana ibirego byo gutera inkunga M23, rushinja Congo kwirengagiza ibibazo nyakuri by’umutekano mu karere.
Iyi mirwano irakomeza gufata indi ntera, kandi uko igihe kigenda gishira, ingaruka ku karere no ku baturage b’abasivili zirushaho gukara.

0 Comments
Leave Your Comment Below