Turmeric
Turmeric
ni igihingwa cy’ingenzi cyane mu buzima bwa muntu, gifite inkomoko mu Buhinde.
Kimaze imyaka igera ku bihumbi byinshi gikoreshwa mu buryo bw’ubuvuzi bwa gakondo,
guteka, ndetse no m’ubwiza. Reka turebe aho yakomotse, uko ihingwa, uko itegurwa,
ndetse n’akamaro kayo ku buzima bw’umuntu.
Inkomoko ya Turmeric
Turmeric,
izwi mu bumenyi nka Curcuma longa, ikomoka mu bice by’Amajyepfo
y’Ubuhinde na Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba. Yakoreshejwe bwa mbere
nk’ikirungo no mu buvuzi bw’ubwoko bw’Ayuverda mu Buhinde, kandi yagiye
ikwirakwizwa mu bindi bice by’isi kubera ibyiza byayo.
Uko Turmeric Ihingwa
Turmeric
ihingwa mu turere dufite ubushyuhe bwinshi kandi bugira imvura ihagije.
Igihingwa cyayo gikura neza mu butaka bufite ifumbire, bworoshye kandi butarimo
amazi y’ikirenga.
1. Gutegura ubutaka: Ubutaka burategurwa
neza kandi bugashyirwamo ifumbire karemano.
2. Gutera imbuto: Ibice by’imizi ya
turmeric ni byo biterwa mu butaka ku ntera ingana na cm 30 hagati ya buri
turmeric.
3. Kubagara no kuhira: Igihingwa kigomba
guhora gifite isuku n’amazi ahagije.
4. Gusarura: gisarurwa nyuma y’amezi
7-9, imizi iba ikuze ishobora gusarurwa.
Uko Turmeric Itegurwa
Imizi
ya turmeric irasarurwa ikanikwa ku zuba kugira ngo yumuke neza. Nyuma yo kuma,
barayisya ikavamo ifu cyangwa igakoreshwa mu buryo bw’umwimerere bitewe n’uko
ushaka kuyikoresha.
Uko Turmeric Iribwa
Turmeric
iribwa mu buryo butandukanye bitewe n’umuco n’uburyo bw’imikoreshereze. Dore
uburyo bukunze gukoreshwa:
1. Nk’ikirungo mu biryo: Turmeric ifu ikunda
kongerwa mu biryo bitetse nk’isupu, umuceri, cyangwa ibiryo biva ku nyama.
2. Mu binyobwa: Irakoreshwa mu
gukora icyayi cya turmeric (turmeric tea), amata ya turmeric (golden milk),
cyangwa ikavangwa mu mazi ashyushye hamwe n’ubuki.
3. Ifu ivangwa mu
biribwa:
Ifu ya turmeric ishobora gushyirwa mu binyampeke, smoothies, cyangwa salads
kugira ngo ibyongereho intungamubiri.
4. Mu miti y’umwimerere: Mu buvuzi gakondo,
turmeric ifatwa nka dietary supplement mu buryo bw’amapaki cyangwa ibinini.
5. Mu bikoresho by’ubwiza: hari Amasabune
n’amavuta y’uruhu akorwa hakoreshejwe turmeric.
Akamaro ka Turmeric ku Buzima
Turmeric
ifite ibinyabutabire byinshi by’ingenzi cyane, harimo curcumin, izwiho
kuba ikinyabutabire gikomeye mu kurwanya indwara zitandukanye. Dore bimwe mu
byo imariye ubuzima:
1. Kurwanya inflammation: Curcumin ituma
turmeric igabanya ububabare bw’imvune n’indwara nka atrite.
2. Kurwanya uburwayi
bw’umutima:
Curcumin ifasha mu kugabanya cholesterol mu maraso.
3. Gufasha igogorwa: Iteza imbere akazi
k’igifu n’uruhago rw’intungamubiri.
4. Kongera ubudahangarwa
bw’umubiri:
Ifasha umubiri kurwanya indwara zitandukanye.
5. Kuvura indwara
z’uruhu:
Turmeric ikoreshwa mu gusukura uruhu, gukiza ibiheri, no kurwanya ibimenyetso
by’izabukuru.
Intungamubiri Zirimo muri Turmeric
Turmeric
irimo ibinyabutabire bitandukanye bifitiye umubiri akamaro:
- Vitamini C: Ifasha mu
kongera ubudahangarwa bw’umubiri.
- Vitamini E: Irinda uruhu
kwangirika.
- Calcium: Ikenerwa mu
gukomeza amagufwa.
- Iron: Ifasha mu
kongera amaraso.
- Antioxidants: Zirwanya
gusaza k’uduce tw’umubiri.
Icyitonderwa
Nubwo
turmeric ifite inyungu nyinshi, ishobora kugira ingaruka mbi ku bantu bamwe na
bamwe:
1. Ibibazo by’igogorwa: Gukoresha turmeric
nyinshi bishobora gutera impiswi, isesemi, cyangwa ibibazo byo mu gifu.
2. Kubangamira imikorere
y’imiti:
Abantu bafata imiti ihoraho (nka anticoagulants) bagomba kwitondera turmeric
kuko ishobora kugabanya cyangwa kongera ingaruka z’iyo miti.
3. Allergies: Hari abantu
bashobora kugira uruhu rw’umwera cyangwa ibindi bimenyetso by’allergies nyuma
yo gukoresha turmeric.
4. Ibibazo by’amaraso: ntibyemewe ko
abantu bafite ikibazo cyo kuva cyane bakoresha turmeric mu rugero rurenze.
Umusozo





0 Comments
Leave Your Comment Below