Broccoli
Broccoli
ni uruboga rukomoka mu muryango wa cruciferous, hamwe na chou-fleur, chou vert,
n’izindi mboga. Rukungahaye ku ntungamubiri zinyuranye, rukaba rurimo fibre,
antioxydants(ibinyabutabire
birwanya carbon dioxide mu mubiri ), na vitamini zitandukanye. Reka
dusobanukirwe byinshi kuri iyi mboga.
Aho Broccoli Yaturutse
Broccoli
ikomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani, aho yatangiye guhingwa mu myaka irenga
ibihumbi ishize. Izina “broccoli” rikomoka ku ijambo ry’Ikilatini “bracchium”
risobanura “ishami,” bitewe n’uko broccoli iteeye. Mu kinyejana cya 18 ni bwo
yatangiye gukwira ku isi, cyane cyane muri Amerika no mu Burayi. Broccoli bivugwa
ko ishobora kuba yarageze muri Africa mu kinyejana cya 20.
Uko Broccoli Ihingwa
Broccoli
ni igihingwa cyoroshye guhinga mu turere dufite ubukonje buringaniye. Dore ibyo
umuturage ashobora gukora mu kuyihinga:
1. Gutegura imbuto: Imbuto za broccoli
zibibwa mu butaka bufumbiye neza.
2. Kuyibiba: Imbuto ziterwa mu
mirongo, zikajya hagati ya 30-50 cm kugira ngo zihabwe umwanya wo gukura.
3. Kuyitaho: Bisaba kuyihingira
neza, kuyuhira no gukoresha ifumbire nk’iy’imborera cyangwa ifumbire
mvaruganda.
4. Gusarura: Broccoli isarurwa
nyuma y’amezi 2-3, igihe umutwe w’indabyo utarafunguka neza.
Uko Broccoli Itegurwa
Broccoli
ishobora gutegurwa mu buryo bwinshi:
- Kuyiteka: ishobora
gutogoswa mu mazi make mu gihe cy’iminota 5-7.
- Kuyirya mbisi: Ikoreshwa mu
mboga-mbisi (salads).
- Kuyotsa: Ibirungo nka beurre, tungurusumu, cyangwa umutobe w’indimu byongerera broccoli uburyohe.
- Kuyishyira mu
mafunguro atetse: Ikoreshwa mu mitobe y’imboga,
cyangwa ku biryo nk’umuceri n’ibishyimbo.
Akamaro ka Broccoli ku Buzima
1. Kurwanya Kanseri: Irimo sulforaphane,
ikinyabutabire cy’ingenzi mu kurwanya kuba warwara kanseri zimwe na zimwe.
2. Gukomeza amagufwa: Vitamini K n’ubutare
bifasha mu gukomera kw’amagufwa.
3. Ubudahangarwa bw’umubiri: Vitamini C irimo
ifasha umubiri kurwanya indwara.
4. Kurinda umutima: Fibre n’antioxydants
bifasha kugabanya cholesterol no kurinda indwara z’umutima.
5. Gusukura umubiri: Irimo ibinyabutabire
bifasha umubiri kwirinda uburozi.
Intungamubiri Zikungahaye muri Broccoli
Muri
garama 100 za broccoli, ushobora gusangamo:
- Vitamini C: 89.2 mg (99%
by’ibyo umuntu akenera ku munsi).
- Vitamini K: 101.6 µg (127%
by’ibyo umuntu akenera ku munsi).
- Fibre: 2.6 g.
- Kalori: 34.
- Ububiko bw’umunyu ngugu nka potassium, calcium, na magnesium






0 Comments
Leave Your Comment Below