![]() |
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu biyemeje gukurikiza urugero rw’ingabo z’u Rwanda zabohoye Igihugu, ndetse n’abandi baturage basanzwe bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa bibahesha ishema, na bo bagamije gukomeza iyo nzira y’ubutwari.
![]() |
Abaturage bibukijwe ko ubutwari atari ubw'abasirikare gusa, ahubwo ko buri wese ashobora kuba intwari mu byo akora byose. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yasobanuye ko indangagaciro z'ubutwari zireba buri muturage, atari abasirikare gusa. Yagize ati: "Hari abagira ngo indangagaciro yo kuba intwari ireba abasirikare gusa bo bakagira ngo ntibibareba. Nibyo koko mu Ntwari dufite harimo ababaye Abasirikare, kuko mu nshingano zabo harimo kurinda ubusugire bw’Igihugu. Ariko mu bindi byiciro nk’uko byakomeje kuvugwa, mwumvise ko mu Ntwari z’u Rwanda dufite zamaze kwemezwa nk’intwari harimo n’abasivile." Yagaragaje ko buri muturage akwiriye kuba intwari afatiye kuri abo. Ati: "Abo babaye intwari, intwari rero wayisanga mu byiciro byose nta myaka yo kuba intwari ibaho n’umusaza w’imyaka 80 yagaragaza ibikorwa by’ubutwari. Namwe rero to kubasaba gukomeza gukora no kugaragaza ibikorwa by’indashyikirwa bituma n’abandi babafatiraho urugero.
Umwe mu baturage, Munyemana Alphat, yashimangiye ko gahunda ya "Ndi Umunyarwanda yafashije abantu kuba intwari, kandi ko nk'abaturage ba Rubavu bagomba gukora ibikorwa by'indashyikirwa. Bakunze igihugu cyabo, baba umwe kugeza ubwo batabashaga kwitandukanya. Rero natwe abaturage bo mu Karere ka Rubavu ni byo twasabwe kandi ni byo tugiye gukora.
Ibi babigarutseho ku wa 01 Gashyantare 2025, mu birori byo kuzirikana no guha icyubahiro intwari z’u Rwanda, byari bifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Inkingi z’Iterambere’. Ibirori byabereye mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Kibirizi, Umudugudu wa Ruhangiro.


0 Comments
Leave Your Comment Below