Perezida Donald Trump yarahiriye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20, atangira inshingano nka Perezida wa 47 w’iki gihugu. Ibirori byo kurahira byabereye mu nyubako y’amateka ya Capitol, aho Inteko Ishinga Amategeko ikorera, bikitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Barack Obama na Joe Biden, bamubanjirije kuri uwo mwanya.

Mu ijambo yavuze nyuma yo kurahira, Perezida Trump yashimangiye icyerekezo cye cyo gushyira Amerika imbere. Yatangaje ati:

“Umwaka wa zahabu wa Amerika utangiye magingo aya. Kuva uyu munsi, igihugu cyacu kigiye gusugira kinubahwe. Rwose nzashyira Amerika imbere.”

Amerika Y’ubushongore n’Umutekano

Perezida Trump yagaragaje ko intego ye ari ukugarura ubushongore n’umutekano by’igihugu, avuga ko ubutabera bugomba kuba inkingi y’imiyoborere ye. Ati:

“Ubusugire bwacu buzagarurwa, umutekano wacu ugarurwe, umunzani w’ubutabera uzongera kongererwa imbaraga. Gukoresha ubutabera nk’intwaro y’urugomo n’akarengane bizarangira. Icyo dushyize imbere ni ukubaka igihugu gifite ishema, giteye imbere kandi gifite umudendezo.”

Isezerano Ryo Kuzahura Amerika

Trump yanenze ubutegetsi bwa Joe Biden, avuga ko bwananiwe gucunga neza umutekano w’imipaka no kurwanya abinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yasezeranyije ko manda ye izaba iyo guhindura ibintu, agaragaza icyizere ko Amerika izongera kuba igihangange kurusha mbere.

Ati:

“Izuba riri kurasira Isi yose, bityo Amerika ifite amahirwe yo kubyaza umusaruro aya mahirwe kuruta uko bitigeze biba. Kuva uyu mwanya, gusubira inyuma kwa Amerika kurarangiye.”

Trump yatsinze Kamala Harris mu matora yo mu Ugushyingo 2024, ahesha ishyaka rye ry’Abarepubulikani indi manda yo kuyobora Amerika. Uyu mwanya w’amateka usanze Trump yarayoboye igihugu bwa mbere kuva mu 2016 kugeza mu 2020, akaba yagarutse mu biro yizeza Abanyamerika iterambere n’imiyoborere isubiza icyizere.